Byose ni kuri Nyirangarama
Order: +250 788 305 122 / 788 136 999
IMG-LOGO

Minisitiri w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing yasuye SINA Gerard / Entreprise Urwibutso ashima imikorere yayo ndetse anemera ko hazabaho Ubufatanye muri byinshi.

Home / #
IMG-BLOG
03 Comment 15 Viewer Dec 16 ,2017

Minisitiri w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing yasuye SINA Gerard / Entreprise Urwibutso ashima imikorere yayo ndetse anemera ko hazabaho Ubufatanye muri byinshi.

Minisitiri w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing yasuye SINA Gerard / Entreprise Urwibutso ashima imikorere yayo ndetse anemera ko hazabaho Ubufatanye muri byinshi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 29/08/2019 Nyakubahwa Minisitiri w’ubukungu mu Gihugu cy’Ubudage Dr. Volken Wissing yasuye SINA Gerard / Entreprise Urwibutso aho yaje aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye baturutsr mu Budage ndetse.


Nyakubahwa SINA Gerard yakira Nyakubahwa Minister Dr. Volken Wissing w’ubukungu mu Budage

Aha bahaje bavuye mu karere ka Musanze aho basinyanye amasezerano y’ubufatanye na iniverisite ya INES RUHENGERI aho bazajya bohereza abana babaye intashyikirwa muri za kaminuza zo mu Budage.

Aha Nyakubahwa SINA Gerard yakiriye kumeza Nyakubahwa Minister ndetse n’Abamuherekeje basangira ibya saa sita ndetse banywa kuri divayi nziza ikorerwa mu Rwanda ikozwe na SINA Gerard / Entreprise Urwibutso.


Nyakubahwa SINA Gerard yakira ku meza Nyakubahwa Minister w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing

Nyuma yo gusangira Nyakubahwa SINA Gerard yatembereje Minister Dr. Volken Wissing amwereka ibyiza by’Imisozi y’u Rwanda ndetse amwereka ubworozi ndetse n’ubuhinzi akorera muri iyo misozi aha kandi yakomeje amubwira ko iyo misozi ari yo ahinga mo imizabibu atunganya akayibyaza divayi yamwakirije.


Nyakubahwa SINA Gerard yereka Nyakubahwa Minister w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing Inyambo z’u Rwanda

SINA Gerard yakomereje ku ishuri yashinze ryigisha ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ikiciro rusange aho Nyakubahwa Minister yavuze ko bashobora kuzajya bagirana ubufatanye mu guha buruse abana batsinze neza bagakomereza amashuri mu Gihugu cy’Ubudage.


Nyakubahwa SINA Gerard yakira Nyakubahwa Minister w’ubukungu mu Budage Dr. Volken Wissing mukigo COLLEGE FONDATION SINA GERARD

Mu gusoza Nyakubahwa SINA Gerard yajyanye Minister Dr. Volken Wissing mu ruganda rutunganya divayi mu mizabibu aho Minister yishimye cyane ndetse atumira SINA Gerard mu Budage ngo amuhuze n’abandi bahanga mu gukora divayi nk’inzo anemera kohereza abahanga n’impuguke mu guhugura abakozi bakora iyo divayi.